Inzu zubakiwe abatishoboye muri Gisagara zatangiye gusenyuka zitamaze umwaka


Abatishoboye batuye mu mudugudu wa Shenyeri, Akagali ka Kibirizi mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko bubakiwe inzu bakazijyamo zituzuye none zatangiye kubasenyukiraho.

Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo baguriwe ikibanza bubakiwemo inzu nk’abatishoboye batagiraga aho kuba, muri gahunda yo guca nyakatsi.

Inzu zasenyutse zubakiwe abatishoboye zitamaze n’umwaka

Amafaranga yo kububakira yatanzwe na Leta anyuzwa kuri konti ya buri umwe muri Sacco, ariko nyuma yo kubikuza bagasabwa guhita bayahereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari wabaga yajyanye nabo, kugira ngo abubakishirize.

Bamwe mu bubakiwe izi nzu babwiye TV1 ko zatangiye kubasenyukiraho.

Hari uwagize ati “Ibikoni byo byashenwe n’ibiza, ariko n’inzu tubamo zatangiye gusenyuka kubera ko twazigiyemo zituzuye.”

Undi we yavuze ko “bazubakishije nabi, ntizikomeye n’iyo imvura iguye tuzivamo ngo zitatugwaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Sibomana Damien, avuga ko igituma izi nzu zisenyuka ar’uko zubatswe mu gihe cy’imvura.

Yagize ati “Inzu zasenywe n’ibiza by’imvura n’umuyaga, kuba zidakomeye byatewe n’uko zubatswe mu gihe cy’imvura, ariko amafaranga yose leta yatanze kuri izi nzu yakoreshejwe neza.”

Nk’uko bigaragara mu dutabo twagiye tunyuzwamo aya mafaranga yo kububakira, hari abamaze kubikuza agera ku bihumbi 330, kuri bo ngo babona atarakoreshejwe uko bikwiriye.

 

Ubwanditsi

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.