Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyaburiye abaturarwanda


Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatangaje ko kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Ukwakira 2018,  mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 20 na 30 ku munsi kandi irimo n’umuyaga mwinshi.

Abaturarwanda baburiwe ko hagiye kugwa imvura izateza umwuzure n’inkangu

Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo cy’Iteganyagihe rivuga ko iyi mvura izibasira Uturere twa Musanze, Gicumbi, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse ko dushobora kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’imyuzure.

Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko hari imvura nubwo bigaragara ko hari aho yagiye itinda kugwa. Muri iki gihe cy’imvura kandi ngo biragaragara ko imvura irimo imiyaga n’inkuba izajya ikunda kuboneka.

 

Teta Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.