Inama ihuje urubyiruko rugera ku 3000, ifata urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika


Inama “Youth Connekt Africa Summit 2018” y’iminsi itatu iteraniye muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira, izasozwa ku wa 10 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rugera ku ibihumbi 3000. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika”, mu ntego za Youth Connekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Inama yahuje urubyiruko rugera ku 3000

Iyi nama Youth Connekt Africa ikaba ari inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iterambere (UNDP) n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Bucuruzi n’Iterambere, UNCTAD.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba mu Rwanda twongeye kwakira ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika. Kuva mu mwaka wa 2012 Youth Connekt yagize umusaruro mu buzima bw’abatuye u Rwanda bituma n’ibindi bihugu ku mugabane bireberaho”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard 

Minisitiri w’Intebe,  akaba ariwe watangije iyi nama ku mugaragaro, Dr Ngirente Edouard yavuze ko iyi nama igamije kwigira hamwe uko urubyiruko rwa Afurika rwagira uruhare no kugaragaza imbaraga rwifitemo. Yagize ati “Afurika dukeneye mu 2063 izaba yubakiye ku iterambere ry’abayituye, rishingiye ku bagore, urubyiruko ndetse ryita ku bana. Kugera kuri iyi ntambwe, Afurika ikeneye impinduka zifatika”.

Yakomeje agira ati “Abatuye Afurika bazikuba kabiri mu 2050, turi umugabane muto. Umushinga wose ugamije guteza imbere Afurika ugomba kwibanda no ku ruhare rw’urubyiruko”.

YouthConnekt Africa Summit y’uyu mwaka izibanda ku biganiro n’ubujyanama ku bayobozi b’ahazaza n’uburyo bwo gushyigikira urubyiruko rwa Afurika mu iterambere ryifuzwa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.