Diamond yanenze imikoranire ya Perezida Magufuli n’abahanzi, agaragaza urukumbuzi rw’uwo yasimbuye

Ubwo uwahoze ayobora Tanzaniya guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2015 Jakaya Kikwete yizihizaga isabukuru y’imyaka 67 y’amavuko  kuri iki cyumweru, Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bakomoka muri Tanzania bakomeye ku mugabane wa Afurika  yamwoherereje ubutumwa amubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bamukumbuye ndetse ko hari ibintu bimwe na bimwe babonaga ubu batakibona, Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diamond yanenze imikoranire ya John Pombe Magufuli n’abahanzi, avuga ko baheruka kubaho neza ku ngoma ya Kikwete. Diamond yamwandikiye ati “Umubyeyi w’abanyamuziki ba Bongo Flava … turagukunda kandi turagukumbuye…

SOMA INKURU

Inama ihuje urubyiruko rugera ku 3000, ifata urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika

Inama “Youth Connekt Africa Summit 2018” y’iminsi itatu iteraniye muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira, izasozwa ku wa 10 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rugera ku ibihumbi 3000. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika”, mu ntego za Youth Connekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire. Iyi nama Youth Connekt Africa ikaba ari inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, yateguwe ku…

SOMA INKURU

Yabyaye ku myaka 13 gusa

Ejo ku Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018, Ku kigo Nderabuzima cya Gikundamvura Umwana w’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 13 yarahabyariye ariko umwana avuka anananiwe biba ngombwa ko abaganga bamwohereza ku bitaro bya Mibirizi. Uyu mwana akaba akomoka mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi.   Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje  ko atahita yemeza uwo mwana koko afite imyaka 13, icyakora yemeza ko atarageza imyaka y’ubukure. Ario yemeje ko umugabo wasambanyije uwo mwana akamutera inda yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 25. Abajijwe niba hari icyo arafashwa, Meya Kayumba yavuze…

SOMA INKURU