Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda yasuye ikipe ya Nyamata iherutse kuvuka ikaba yarahigiye ko bidatinze igiye guhigika ibihangange byayitanze kubona izuba.
Kugeza ubu ni yo kipe nshya mu makipe menshi agize ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, dore ko imaze igihe kitageze ku mezi atandatu ariko ikaba imaze kugira abakinnyi basaga 30 barimo abana b’abakobwa n’abahungu, ingimbi n’abangavu ndetse bakagira n’icyiciro cy’abakinnyi bakuru.
Ni ikipe yashinzwe na Niringiyimana Jean Claude, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo).
Nk’uko yabitangaje, mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyamuryango, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF), Bagabo Placide yasuye iyi kipe, ngo arebe ko atari baringa kandi anayifashe gushing imizi kimwe n’andi yayitanze kubona izuba.
Bagabo yagize ati “Ni uruzinduko rwari muri gahunda isanzwe kandi izahoraho, yo kurushaho kwegera abanyamuryango tukaganira, tukareba urwego bariho uretse kubapimira ku marushanwa gusa, tukungurana ibitekerezo byatuma barushaho gutera imbere bityo kuko ari na ryo terambere ry’umukino wacu wa Taekwondo.”
Yakomeje avuga ko yahisemo kugenderera ikipe ya Nyamata Taekwondo Club kandi agamije no kureba urwego abakinnyi bazayihagararira muri Korea Ambassador’s Cup, dore ko ari bwo bwa mbere izaba yitabiriye iryo rushanwa mpuzamahanga rizabera i Kigali ku itariki ya 6 n’iya 7 Ukwakira 2018.
Niringiyimana Jean Claude washinze Nyamata Taekwondo Club akaba ari na we muyobozi wayo yatangaje ko intego nta yindi ari iyo kuzahigika ibihangange byatanze iyo kipe kubona izuba, na yo ikajya yegukana imidali y’amarushanwa yose yaba ayo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Niringiyimana yagize ati “Ubu tumaze kugira abakinnyi 30 barimo abakobwa 4 n’abahungu 26, ariko tuzakomeza gukora ibishoboka byose biyongere. Kwegukana imidali ya zahabu ndetse n’ibikombe ni yo ntego yacu, urebye nta n’indi.”
Taekwondo ni umukino njyarugamba wakomotse muri Korea, ndetse n’imwe mu bigize umuco w’icyo gihugu, ukaba warashinze imizi mu Rwanda mu 2011 ari na bwo hashyirwagaho Ishyirahamwe ry’iyi mikino, Bagabo Placide akaba ariyobora kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.
|