Umwuzure ukomeje guca ibintu muri Nigeria


Ubuyobozi bw’igihugu cya Nigeria bwatangaje ko cyugarijwe n’ibiza, kugira ngo muri leta 12 umwuzure wageze, hoherezwe abasirikare n’ubundi bufasha dore ko abantu barenga 100 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umwuzure ukomeje gukora ibara muri Nigeria

Iyi mvura imaze ibyumweru bibiri igwa ikaba yatumye imigezi ibiri iherereye mu burengerazuba bw’igihugu yuzura ikarenga inkombe, hanyuma igasendera mu mijyi itandukanye.

Mu mpera z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe amazi cyatangaje ko imigezi ya Benue na Niger ishaka kugera aho mu 2012 yageze ikica abasaga 350 ikangiza n’ibindi bikorwa remezo.

Mu mujyi wa Lagos utuwe cyane muri Nigeria ndetse no muri Afurika, imihanda yuzeyemo amazi ku buryo byahungabanije urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.

Televiziyo zo muri iki gihugu zatangaje ko uretse abo bapfuye, hari imiryango isaga 100 nayo iri kubunza akarago nyuma yo gukurwa mu byayo n’iyo myuzure.

Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bari guha amabwiriza abaturage yo kwimuka bakava mu duce twibasiwe n’umwuzure mu rwego rwo kwirinda ko baza kuhasiga ubuzima.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yategetse ko miliyoni 8.2 z’amadolali ni ukuvuga azaga miliyoni 680 z’amafaranga y’u Rwanda azafashishwa abagizweho ingaruka n’ibyo biza.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.