Ebola ikomeje gukaza umurego, abaturage ba Rubavu baraburirwa


Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye i Rubavu muri iki cyumweru, abaturage bagaragarijwe ko EBOLA ikomeje gusatira uduce twegereye u Rwanda, bityo bakwiye gukaza ingamba zo kwirinda no kwitwararika, ibi bikaba byarabaye ubwo umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankole William, yaburiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ababwira ko bakwiriye kurushaho kwitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Lt Col Dr Kanyankore yaburiye abaturage ba Rubavu ko bakwiriye kwitwararika mu kwirinda Ebola

Dr Kanyankole yagize ati “Uyu munsi hari abantu bamaze gutoroka bagana Beni n’ahandi kandi ni ubwa mbere icyorezo cya Ebola cyegereye u Rwanda ku nshuro zose cyagiye kigaragara muri Congo, kuko kiri mu birometero 370 uvuye i Gisenyi ukagera aho cyatangiriye i Mangina hafi ya Beni.”

Dr Kanyankore yakomeje agira ati “Kukirwanya birakomeye kurusha izindi nshuro zabaye kubera imitwe y’inyeshyamba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, ubu umuganga kujya gufata umurwayi bisaba kwitwaza abasirikare. Ikibazo gihari ni uko abaganga badashoboye kugikumira cyagera Butembo, kikagera i Goma.” Gusa Dr Kanyankole yahamije ko ingamba zafashwe mu gupima abinjira mu Rwanda kugira ngo hatagira ukinjiza mu gihugu.

Yakomeje agira ati “Ubu twatangiye gupima abantu bafite imiriro, iyo umunye-Congo aje tumusubizayo naho iyo umunyarwanda aje turamwakira kandi twashyize ibikoresho bikomeye ku mupaka n’ahandi hose, kuko uretse n’inzira ya hano ku mupaka hari indi nzira y’abantu bava Beni bakajya Uganda bakinjirira Cyanika, bakaza kurara hano i Rubavu baje mu bucuruzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko inzego zose zirimo gukorera hamwe mu rwego rwo gukumira icyi cyorezo.

Yakomeje agira ati “Abaturage bakanguriwe kugira isuku no kwirinda, ikindi ibigo nderabuzima hari uburyo byahuguwemo ariko by’umwihariko ku mipaka yacu na Congo hashyizweho abaganga bapima uwinjira n’usohoka, ku buryo ugaragayeho ikimenyetso gito ntibatuma yinjira mu gihugu cyacu.”

“Nabwira abaturage ko ari ngombwa ko bagira amakenga bagatanga n’amakuru igihe habonetse umuntu ufite umuriro udasanzwe, ikindi hari ikipe ihuriweho n’inzego zose kugirango hatazagira umurwayi ugaragara mu Rwanda’’

Twabibutsa ko ebola yandurira mu matembabuzi cyangwa mu gukoranaho k’umuntu uyirwaye n’utayirwaye, kuva virusi yayo yavumburwa mu 1976, iyi ndwara yagaritse ingogo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014–2016 kuko yahitanye abantu basaga ibihumbi 11 muri Liberia, Guinea na Sierra Leone abandi ibihumbi barayivurwa, akaba ari ku nshuro ya 10 Ebola igaragaye muri RDC mu myaka ishize, aho yahereye mu Ntara ya Equateur ubu ikaba igeze mu ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse mu bantu 96 bayanduye, abarenga 50 bamaze gupfa barimo n’abaganga.

 

KAYIRANGA  EGIDE


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.