Uwahoze ayobora Umuryango w’Abibumbye Kofi annan yapfuye


Kuri uyu wa 18 kanama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Kofi annan yapfuye, gusa Al Jazeer yatangaje iyi nkuru ntiyigeze itangaza icyamuvanye mu buzima ariko bavuze ko yaramaze igihe gitoya arwaye, uyu mugabo akaba yitabye imana afite imyaka 80 y’amavuko yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara yararwaye itatangajwe.

Kofi Annan

Kofi Annan akaba yarayoboye umuryango w’Abibumbye guhera mu 1997 kugeza muri 2006, kofi Annan yanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel mu mwaka wa 2001.

Kofi Annan akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kumasi muri Ghana kuwa 8 mata 1938, akaba ari umwe mu abanyafurika bagize ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga (ku isi).

Kofi Annan yitabye imana mu gihe yarategerejwe mu nama mpuzamahanga y’ihuriro nyafurika ryita k’ubuhinzi “Africa green revolution  forum (AGRF)”, izabera i Kigali kuva ku itariki ya 3 kugeza kuya 7 nzeri 2018.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.