urukurikirane rw’imodoka z’abadiplomate b’Amerika rwarashweho


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko urukurikirane rw’imodoka z’abadiplomate b’icyo gihugu rwarashweho muri Sudan ku wa mbere ariko nta wakomeretse.

Ari mu Buyapani, nyuma y’ibiganiro by’itsinda ry’ibihugu bikize cyane ku isi rya G7, Blinken yabwiye abanyamakuru ati: “Iki cyari igikorwa kitagize icyo cyitayeho, kidashyize mu gaciro kandi birumvikana kitarimo umutekano”.

Mbere, byatangajwe ko ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) muri Sudan, Aidan O’Hara, yagabweho igitero mu rugo iwe mu murwa mukuru Khartoum.

Uyu mujyi urimo gushegeshwa n’imirwano yapfiriyemo abantu, ishyamiranyije igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare.

Uyu mudiplomate w’Umunya-Ireland ntabwo “yakomeretse bikomeye”, nkuko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ireland Micheál Martin.

Martin yavuze ko icyo gitero ari “ihonyorwa rikomeye ry’inshingano zo kurinda abadiplomate”.

Abantu bagera ku 185 bamaze kwicwa naho abandi barenga 1,800 bakomerekeye mu mirwano imaze iminsi itatu, nkuko bivugwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Umujyi wa Khartoum wagabweho ibitero n’indege z’intambara, imbunda za rutura ndetse umishwamo urufaya rw’amasasu y’imbunda ntoya.

Igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), buri ruhande ruvuga ko rugenzura ibice bikomeye byo muri Khartoum, aho abahatuye bakomeje kwikinga ibisasu baguma mu ngo zabo.

Minisitiri Martin yavuze ko uwo ambasaderi ari “umudiplomate w’intyoza w’Umunya-Ireland n’Umunyaburayi urimo gukorera EU mu bihe bya mbere bigoye cyane”.

Yagize ati “Turamushimira akazi ke ndetse dusabye ihagarikwa aka kanya ry’urugomo muri Sudan, n’isubukurwa ry’ibiganiro”.

Mbere yaho, Josep Borrell, umukuru w’ububanyi n’amahanga muri EU, yatangaje kuri Twitter ko umutekano wa za ambasade n’abakozi bazo ari “inshingano y’ibanze” y’abategetsi ba Sudan.

Umuvugizi wa EU Nabila Massrali yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abahagarariye EU muri Sudan batahungishijwe bavanwa i Khartoum nyuma y’icyo gitero kuri ambasaderi.

Massrali yongeyeho ko umutekano w’abakozi b’iyo ambasade ari ikintu cya mbere cyihutirwa kandi ko harimo gusuzumwa ingamba z’umutekano.

Sudan: Iby’ibanze wamenya

Sudan iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Afurika ndetse ifite amateka yaranzwe n’umutekano mucye: Mu 2019 yagiye mu butegetsi bwa gisirikare, nyuma yuko umutegetsi wayo w’igihe kirekire Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa ku butegetsi

Kuva icyo gihe, abagabo babiri ni bo bayitegeka: Umukuru w’igisirikare n’umwungirije, utegeka umutwe witwara gisirikare witwa RSF

Ntibumvikana ku buryo bwo gusubizaho ubutegetsi bwa gisivile muri Sudan: Umutegetsi wa RSF avuga ko ahagarariye amatsinda yahejwe n’indobanure (abakomeye) zo muri icyo gihugu ariko abasirikare be bashinjwe itsembabwoko
Umurongo utambitse

Umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika, John Kirby, yavuze ko ubu nta gahunda ihari yo guhungisha abakozi b’Amerika bari muri Sudan, nubwo hakomeje kubaho guhangayika ku mutekano hamwe n’ifungwa ry’ikibuga cy’indege cya Khartoum.

Ariko yashishikarije Abanyamerika gufata uko ibintu bimeze “mu buryo butajenjetse na gato”.

Imirwano muri Sudan yatumye abaturage b’abasivile benshi bikinga mu ngo zabo, mu gihe hari ubwoba ko imirwano ishobora kumara igihe kirekire igatuma iki gihugu kijya mu kajagari gakomeye kurushaho.

Ku wa mbere, ibicu by’umwotsi byabonetse hejuru y’ikibuga cy’indege gikuru cy’i Khartoum, televiziyo yerekana amashusho y’imiriro n’ibiturika.

Ibitero by’indege by’igisirikare byarashe ku bigo bya RSF, bimwe muri ibyo bigo bikaba biri mu duce dutuwemo.

Abaganga bavuga ko ibitaro byarashweho. Ku bitaro bya al-Shaab Teaching Hospital by’i Khartoum hamwe no ku mavuriro abiri yandi, hatangajwe ko hari ibyahangiritse.

Imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wayo wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe witwara gisirikare uzwi cyane wa RSF, utegekwa na visi perezida wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti.

Ku wa mbere, Hemedti yavuze ko amahanga agomba kugira icyo akora, yita Jenerali Burhan “ugendera ku mahame akaze yiyitirira Islam urimo kumisha ibisasu ku basivile abirasiye mu kirere”. Jenerali Burhan yavuze ko afite ubushake bwuko habaho ibiganiro.

Ku cyumweru, impande zombi zatanze agahenge kagufi ko gutuma abakomeretse bahungishwa, nubwo bitazwi niba zaragakurikije mu buryo butajenjetse.

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere, IGAD (Intergovernmental Authority on Development), wavuze ko uzohereza muri icyo gihugu ba Perezida ba Sudan y’Epfo, Djibouti na Kenya, mu kugerageza gutuma hagerwa ku masezerano y’amahoro.

Umunyamabanga mukuru wa IGAD, Nuur Mohamud Sheekh, yabwiye BBC ko hari ibimenyetso bimwe byuko hari igishobora kugerwaho.

Yagize ati: “Barimo kwitegura kujya muri Sudan guhura n’abo bategetsi babiri ariko barimo kuvugana na bo banyuze ku bandi bantu, barimo kuvugana n’aba bategetsi ku guhagarika ubushyamirane, ku guhagarika imirwano no gusubira ku meza y’ibiganiro.

“Abategetsi bombi bemera ko habaho ubuhuza, icyo ubwacyo ni ikintu cyiza cyane kibayeho mu masaha macyeya ashize. Abategetsi bacu bafite inararibonye ku bijyanye n’ubuhuza mu makimbirane”.

 

 

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment