Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizibarika, Urubyiruko ruraburirwa


Abagera ku 6.460 bafatirwa ibihano kubera ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, imanza zigera ku 4000 zagejejwe mu rukiko, mu gihe buri mwaka abantu bagera ku 5.000 bivuza ibibazo bikomoka ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 13, Gicurasi 2024 mu karere ka Kicukiro, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buzamara iminsi 15 bugamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwibukijwe ko tugomba kurangwa no gushishoza, gukanguka no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, runagaragarizwa ingaruka mbi bitera ku buzima ndetse no mu gihe kizaza.

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga, umusore wafataga ibiyobyabwenge yasangije bagenzi be ubuhamya bwe anabasaba kubyirinda, agaragaza ingaruka mbi zabyo harimo agahinda gakabije, ubukene no gukurikiranwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Yagize ati: “Akenshi, gukoresha ibiyobyabwenge biganisha ku gutekereza ku bibazo biriho, icyakora aho kubona ibisubizo, bikomeza kwiyongera.”

Urubyiruko runyuranye ruvuga ko gukoresha ibiyobyabwenge byihishwe inyuma n’ibibazo by’umuntu ku giti cye cyangwa amakimbirane yo mu miryango.

Umuyobozi wungirije w’Umushinga USAID Igire Wiyubake, ushyirwa mu bikorwa na YWCA, umwe mu bafatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga, Nuwagaba Francis atangaza ko ikoreshwa ry’biyobyabwenge biri mu rubyiruko cyane, akaba ari muri urwo rwego bashishikariza urubyiruko kwirinda ikoreshwa ryabyo cyane ko bakorana bya hafi.

Ati: “Ubukangurambaga nk’ubu bukwiriye guhoraho kugira ngo urubyiruko rukomeze guhabwa ubutumwa bubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge kuko butuma bumva uburemere bw’ikibazo, bagakurikirana inyigisho tubaha kandi bakazishyira mu bikorwa ndetse bakanigisha bagenzi babo”.

Dr Darius Gishoma, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, yagarutse ku kamaro ko kwifata, agaragaza uruhare rw’urubyiruko mu gukumira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bw’igihe kirekire no guteza imbere imibereho yabo myiza.

Yagize ati: ”Sibyiza gukoresha ibiyobyabwenge, hari bamwe mu babikoresha bagamije gukemura bimwe mu bibazo baba bafite, ariko aho kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, birangira byiyongereye. Inama natanga kuri bo ni uko babireka, kuko ibiyobyabwenge atari byiza na gato. Usanga bibangiza, bikanabagiraho ingaruka zirimo uburwayi bwo mu mutwe, kwitakariza ikizere ndetse n’ibindi..”.

Umushinjacyaha Mukuru, Umujyanama wa Leta mu by’amategeko akaba na Visi-Perezida wa Komite Mpuzamahanga ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Ntukanyagwe Valence, yasobanuye uburemere bw’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Yagaragaje uruhare rw’uburezi mu gukumira ibiyobyabwenge, agira ati: “Ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye kuruta uko byumvikana.”

Buhura yashimangiye ko hakenewe ingamba zuzuye z’amategeko n’ingamba zifatika zo guhangana n’ikibazo cyiyongera cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Abakoresha ibiyobyabwenge bakenera ubufasha bw’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu bigo byihariye, birimo ibitaro bya Ndera, Icyizere, Ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Isange i Huye, Ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe cya Kigali, Ikigo nderabuzima cya Nyamagabe (NRC) na Kinyinya Model Centre kigira uruhare runini mu gushyira imbaraga mu kureka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment