Umuhanzi Chriss Easy mu bitaramo hirya no hino mu Burayi

Umuhanzi Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo azakorera muri Suède kuwa 8 Werurwe 2025, akazakomereza ibitatamo bye muri Pologne ku wa 26 Mata 2025.

Kuwa 3 tariki 5 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.

Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria Joe Boy.

Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyo Chriss Eazy ateganya gukorera muri Suède byitezwe ko uyu muhanzi azahuriramo na Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda by’umwihariko akaba umwe mu bari bamaze iminsi biyambajwe mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byazengurukanye n’isiganwa ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

INKURU YA TATE Sandra

IZINDI NKURU

Leave a Comment