MUHANGA:Yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemeguye


Nyakwigendera Myandagara Charles wari utuye mu Kagari ka Rukeri, mu Murenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga, yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba, nyuma yo kwica  umugore we witwaga Yankurije Marie Rose amutemye n’umuhoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yatangaje ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana.

Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye.

Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi ishize umugabo yari yaragiye kumucyura aragaruka ndetse baraniyunga, ubu nibwo yamwishe.”

Yavuze ko iki ari igikorwa bigaragara ko uyu mugabo yakoze akigambiriye, kuko nyuma yo kumwica na we yafashe ibinini by’imbeba akabimira ari nabwo byamuhitanye.

Meya Uwamariya yavuze ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Gakenke aho yari , naho umugore wapfuye akaba yari umugore we mukuru kuko afite undi wa kabiri.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment