Ikigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, kizifashishwa n’abaganga bo mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda bikora kuri Pariki y’Ibirunga ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire.
Gifite inyubako igezweho izashyirwamo laboratwari ifite ibikoresho bisabwa byose bizifashishwa mu gufata ibizamini ingagi bagamije kureba ibyorezo bishobora kuzibasira, kumenya udukoko tuzitera indwara n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’ingagi ndetse n’abazisura hagamijwe kureba ko batahanahana zimwe mu ndwara.
Bamwe muri abo baganga basanzwe bavura ingagi, bavuga ko guhabwa ikigo nk’iki gifite ibisabwa bihagije mu kwita ku buzima bw’ingagi ari ishema kuri bo.
Dr.Noheri Jean Bosco yagize ati “Kugira inyubako nk’iyi yubatse ku buryo dushobora gufata ibizamini ingagi, ibisubizo bikaboneka mu buryo bwihuse biduteye ishema kandi bizatuma twihutisha ubuvuzi tuziha, kuko mbere tutarabona ubushobozi nk’ubu ibizamini byoherezwaga hanze bikamara igihe kirekire, ariko ubu tuzajya tubyipimira nyuma y’umunsi umwe ibisubizo biboneke.”
Dr. Nziza Julius na we yavuze ko icyicaro bahawe kirimo Laboratwari, bizabafasha kumenya ibyorezo bishobora kwibasira ingagi n’udukoko tuzitera indwara.
Yagize ati “Kugira icyicaro cy’abaganga b’ingagi gihoraho mu Rwanda ni ingenzi cyane kuri twe. Kugira laboratwari irimo ibisabwa byose mu gusuzuma ingagi bizatuma tumenya ibyorezo bishobora kuzibasira, udukoko tuzitera n’izindi ndwara bitume dukomeza gutanga umusanzu wacu mu kuzitaho ngo ziyongere.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB Claire Akamanzi yashimye cyane uruhare rw’abaganga b’ingagi mu kuzitaho no kuzibungabunga cyane mu bihe bya Covid-19 aho ibikorwa by’ubukerarugendo byakomorewe kandi ntizigire icyo ziba, abasaba gukomeza imikoranire myiza na bagenzi babo bo muri Uganda na Congo.
Yagize ati “Abaganga b’ingagi bafite uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bwazo biri no mu binatuma buri mwaka ziyongeraho 4% mu gihe mu myaka yashize abashakashatsi baragaragazaga ko zishobora gucika.”
Yavuze ko bizeye imikoranire myiza n’abaganga b’ingagi mu gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yakomeje agira ati “Ni umwanya mwiza wo gushishikariza abanyamahanga n’abandi bose bifuza gushora imari, ndetse ni n’icyizere natwe nk’u Rwanda dutanga cyo kuborohereza bagakora, bagatanga serivisi nziza bagatera imbere.”
Ikigo Gorilla Doctors cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 1986, aho bakoreraga mu nyubako bakodeshaga, ndetse hatarafatwa umwanzuro w’ahashobora gushyirwa icyicaro gihoraho hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.
Ange KAYITESI