Icyo Intayoberana zitangaza nyuma y’amarushanwa ya East Africa Got Talent


Itorero Uruyange ry’Itorero rikuru Intayoberana ryabaye irya kabiri mu marushanwa ya mbere ya East Africa Got Talent yaraye ashojwe ejo cyumweru i Nairobi muri Kenya, umuyobozi akaba n’umutoza wabo avuga ko batahanye ishema n’ubwo batatsinze.

Abavandimwe bo muri Uganda Esther na Ezekiel Mutesasira nibo baraye begukanye iri rushanwa bahembwa 50,000$. Aba bashimwe kandi na Perezida w’igihugu cyabo Yoweri Museveni.

Kayigemera Sangwa Aline uyobora iri torero akanatoza aba bana b’Intayoberana yabwiye BBC ati: “Twishimye nubwo abana bo barize kuko bashakaga umwanya wa mbere”.

Madamu Kayigemera avuga ko bakoze ibyo bashoboye byose kandi bikishimirwa ariko ababaye aba mbere bishoboka ko hari icyo babarushije cyatumye ari bo batsinda.

Yagize ati: “Ikidushimihisje ni uko twerekanye umuco w’igihugu cyacu, kuba ari twe twenyine twarushanwa tugaragaza imbyino gakondo ni ikigaragaza ko umuco wacu ari impano”.

Madamu Kayigemera avuga ko kuba barageze ku mwanya wa kabiri bibongerera imbaraga zo gutoza abandi bana benshi imbyino gakondo.

Ati: “Turasaba kandi ababyeyi kureka abana bakagaragaza impano zabo, kandi igihe cyose ufite impano ntawamenya ko ikomeye utayigaragaje mu ruhando rw’abandi ngo urushanwe”.

Uyu mutoza w’imbyino avuga ko nubwo umwanya wa kabiri nta gihembo wahawe ariko basinye amasezerano n’abategura iri rushanwa azababyarira inyungu.

Iri tsinda uyu munsi ryahagurutse i Nairobi muri Kenya saa sita ritaha mu Rwanda.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment