Iby’urubanza rw’umuraperi P.Diddy bikomeje kugorana

Umuraperi w’igihangage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Sean Diddy Combs uzwi nka P. Diddy w’imyaka 55, ufungiye muri gereza ya Brooklyn ashinjwa ibyaha bijyanye no gusambanya abagore ku ngufu, akomeje gushakisha uburyo bunyuranye bwo kwiregura, kuri ubu akaa ageze ku kibazo cyo mu mutwe.

Uyu muhanzi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, yazanye uburyo bushya bwo kwiregura, akaba yatangaje ko gusambanya abagore ku ngufu byari ingaruka zo kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge.

Urubanza rw’uyu muraperi wabaye icyamamare cyane, ruzatangira kuwa 5 Gicurasi 2025, rukazabera mu mujyi wa Manhattan, bikaba biteganywa ko rushobora kumara hagati y’ibyumweru 8 cyangwa 10.

Hatangajwe ko biteganyijwe ko umuganga wo muri Kaminuza ya Columbia azatanga ubuhamya bwerekana ko P.Diddy yari afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyatumaga adashobora kugenzura imyitwarire ye kubera gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga.

Ubushinjacyaha bwamaganye ubu buhamya, buvuga ko uwo muganga atigeze asuzuma Diddy ku giti cye, bityo ubuhamya bwe budafite ishingiro.

Ubushinjacyaha bumushinja ko yateguraga ibirori byiswe “Freak-Offs”, aho bivugwa ko yakoreshaga ibiyobyabwenge n’inzoga kugira ngo asambanye abagore ku gahato ndetse akanabafata amashusho mu ibanga.

Ubwunganizi bwa Diddy bwo bwatangaje ko buzagaragaza ko ibirori by’imibonano mpuzabitsina yakoraga bizwi nka “Freak Offs”, byari ibisanzwe mu mico y’abitwa ‘swingers’ aho ibyo bikorwa byabaga byumvikanyweho n’impande zombi, bityo atari ibyaha.

INKURU YA TETA Sandra

IZINDI NKURU

Leave a Comment