Ibya Apotre Yongwe byakomeje gufata indi ntera, yasabiwe igihano gikakaye


Apotre Yongwe yaburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, akanasubiza amafaranga abamwishyuza cyane ko we avuga ko ari benshi bamuhaye amafaranga.

Aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo,yavuze ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije ndetse ko atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Bamwe mu bamutangiye ikirego muri uru rubanza havuzwemo Bugingo na Nyirabahire, ndetse n’undi wamugurije miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yongwe ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko abatanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntibisubizwe bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo, azabakubira inshuro zirindwi z’iryo turo batanze.

Mu bandi bamureze harimo uwamugurije miliyoni 7Frw n’undi yasabye miliyoni zisaga 2 ngo amusengere akire amarozi, ariko bikarangira adakize akaba yemera kubishyura, gusa akavuga ko bari bayamuhaye nko gutanga ituro ry’ishimwe, kuko yakoze amasengesho y’iminsi 7 abasabira ndetse bimwe mu byifuzo byabo birasubizwa.facebook sharing button

Urukiko rwavuze ko rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera.

Rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze, bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Kuba mu mashusho yafashwe Apôtre Yongwe yarahamagariye abantu gutanga amaturo, ndetse akaba yaremeye ko iyo mikorere ashobora kuyihindura, ngo bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Urukiko rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefone ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment