IBUKA yagaragaje ahakiri ikibazo ku banyamuryango bayo


Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba IBUKA yateraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi 2, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “IBUKA” wasabye inzego bireba kwihutsiha ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside kuko umubare w’abakeneye ubwo bufasha utajyanye n’ikigero bikorwaho.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Dr Gakwenzire Philbert atangaza ko abatishoboye bakeneye ubufasha bw’imibereho mu gihugu bakiri benshi ariko umuvuduko bikorwaho ukaba udahagije ngo bose bagerweho vuba.

Ati “Kugeza ubu ukurikije umuvuduko kubakira abarokotse Jenoside batishoboye biriho, usanga hadafashwe izindi ngamba nshyashya byazafata igihe kirekire. Ingengo y’imari ikoreshwa ku rwego rwa buri karere turayizi, aho usanga umubare w’inzu zubakwa buri mwaka uri hasi kandi tuzi ko aho kuba n’ibyo kurya biri mu bikenerwa by’ibanze.”

Dr Gakwenzire yasabye ko hakorwa igenamigambi rishya kuri icyo kibazo kuko bishobora gufata imyaka igera muri 15 ngo abakeneye ubwo bufasha bose babe babubonye.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange kandi IBUKA yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bemeje ko ahakuwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye kujya hashyirwa ikimenyetso cy’urumuri gisanzwe gikoreshwa mu kwibuka, mu rwego rwo gusigasira ayo mateka no guha agaciro abahaburiye ubuzima.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment