Gasabo-Remera: Akabari n’akabyiniro kakoraga mu buryo budasanzwe kafunzwe


Akabyiniro kari gaherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera,  kabyinagamo abakobwa bambaye ubusa, ubusanzwe kakaba kakoraga gafunze ndetse gacungiwe umutekano udasanzwe, kuri ubu kafunzwe ndetse n’abari bakarimo batabwa muri yombi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2024, aho inzego z’umutekano zataye muri yombi abari bari muri kano kabari bagera kuri 22 barimo abari bahasohokeye, ababyiniragamo, abakoragamo ndetse na nyirako.

Bivugwa ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” mu gihe rugikomeje iperereza.

IGIHE cyatangaje ko gifite amakuru ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari kavanze n’akabyiniro yari akoze ubucuruzi nk’ubu ngo kuko no mu mwaka wa 2023 yafungiwe akandi nk’aka kari gaherereye mu murenge wa Gatsata.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment