Dore inshingano Minisitire Gatabazi yahaye Nyobozi na njyanama nshya by’uturere


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ubwo Minisitiri Gatabazi yatangizaga amahugurwa ahuriwemo n’abajyanama 459  baherutse gutorerwa kwinjira mu nama njyanama z’uturere 27, aho buri karere hatowe abajyanama 17 bavuyemo komite nyobozi z’uturere na biro ziyobora njyanama, yabasabye gushyira umuturage ku isonga.

Aya mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana bikaba biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo aba bayobozi basobanurirwe imiyoborere y’u Rwanda ndetse buri umwe asobanurirwe inshingano ze kugira ngo atangire akazi azizi neza.

Yakomeje agira ati “Intego y’imiyoborere tugenderaho ni ugushyira umuturage ku isonga, kugira ngo tubashe kumuteza imbere. Twahuriye hano mu mahugurwa kugira ngo mubashe kumva neza inshingano mwatorewe.”

Yakomeje abasaba kwereka abaturage urukundo n’icyizere, ati ” Turifuza ko muba abayobozi bafite urukundo; urukundo rwubaka icyizere, nacyo kikubaka ubufatanye, ubufatanye bugafasha kugera ku ntego.”

Biteganyijwe ko aba bayobozi bazigishwa amasomo atandukanye arimo amateka y’u Rwanda n’imiyoborere yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu miyoborere na demokarasi, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo, ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere yagiye yegerezwa abaturage.

Muri aya mahugurwa hazifashishwa abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abashya ubunararibonye bakuye mu nzego z’ibanze, ndetse hakazanifashishwa abandi bayobozi batandukanye n’abafite ubunararibonye mu miyoborere y’u Rwanda.

Minisitiri Gatabazi avuga ko amahugurwa nk’aya azakomeza kubaho mu rwego rwo gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bashyira umuturage ku isonga.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment