Celine Dion wakunzwe cyane mu njyana ituje yagejeje inkuru nziza ku bafana be


Celine Dion abinyujije kuri konte ye ya Instagram yatangaje ko arimo gutegura kumurika album ye nshya izaba iri mu rurmii rw’ Icyongereza. Iyi album igiye kuba mu Cyongereza nyuma ya ‘Loved Me Back To Life’ yo muri 2013. Iyi Album Celine Dion azayifatanya n’ umuhanzi Stephan Moccio waririmbye  indirimbo yakunzwe cyane “A New Day Has Come”, n’ umwanditsi w’ indirimbo Jorgen Elofson wandikira Kelly Clarkson na Britney Spears.

Celine Dion arizeza abakunze be kubamurikira album Nshya yo mu cyongereza umwaka utaha

Gushyira ahagaragara iyi album byagiye bisubikwa kenshi mu myaka mike ishize bwa mbere yasubitswe muri 2017, irongera isubikwa muri 2018 ariko noneho Celine Dion yatangaje ko izajya ahagaragara mu mwaka utaha wa 2019.

Uyu muhanzikazi Celine Dion w’ imyaka 50 uherutse gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye ku isi avuga ko yanyuzwe n’ uburyo abakunzi be bamwakiriye. Yabasezeranyije ko azabashimisha biruseho ubwo azaba ashyira ahabona  iyi album ye nshya.

 

IHIRWE CHRIS


IZINDI NKURU

Leave a Comment