Byarangiye ahawe uburenganzira bwo kujya kwivuza muri Amerika


 

Aljazeera yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa sita z’igicuku ari bwo Bobi Wine yasohotse mu kibuga cy’indege cya Entebbe afata indege ya KLM ajyanwa kuvurirwa hanze y’igihugu.

Yageze ku kibuga cy’indege atwawe mu ngobyi y’abarwayi,  ubwo yinjiraga mu biro by’abinjira n’abasohoka, yari atwawe mu igare anafite za mbago amaze iminsi agenderaho.

Nyuma yo gukubitwa no kubuzwa kujya kuvurizwa hanze Bobi Wine yashyize arabyemererwa ubu yerekeye muri Amerika

Uyu muhanzi akaba na Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yajyanwe muri Amerika kugira ngo akurikiranwe n’abaganga byimbitse kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe.

Bobi Wine yemerewe kujya kwivuriza hanze y’igihugu nyuma y’uko yari yongeye gutabwa muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018 ku kibuga cy’indege cya Entebbe ashaka kujya kwivuza.

Nicholas Opiyo wunganira mu mategeko Bobi Wine, yanditse kuri Twitter yemeza ko umukiriya we yemerewe gusohoka mu kibuga cya Entebbe International Airport. Opiyo yabwiye AFP ko “Bobi Wine yagiye muri Amerika aherekejwe n’umugore we Barbie Itungo Kyagulanyi na mukuru we Daks Sentamu.”

Bobi Wine n’itsinda ry’abantu babarirwa muri 35 bafunzwe ku itariki ya 13 Kanama 2018 bafatiwe muri Arua, bakurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi no guteza imidugararo.

Barekurwa by’agateganyo ku itariki ya 27 Kanama 2018, abenshi muri bo bavuga ko basigiwe ubumuga n’inkoni bakubiswe n’igisirikare mu buroko.

Bobi Wine n’umuryango we bashinja igisirikare cya Perezida Museveni ko cyamumugaje kubera inkoni n’irindi yicarubozo ridasanzwe yakorewe muri kasho amaze iminsi afungiwemo.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment