Bamwe mubanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byatoranyijwe kuzakora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya “PISA” 2025, bavuga ko batewe ishema no kuzisanga mu bazajya guhatana muri aya marushanwa izitabirwa n’bihugu 91 byo hirya no hino ku isi.
Isuzumabumenyi rya “PISA” (Program for International Student Assessment), risanzwe ritegurwa buri myaka 3 kuva muri 2000, rikaba ryarashyizweho n’umuryango mpuzamahanga witwa “OECD”, uvugurura politiki z’Ubukungu n’Imibereho y’abaturage.
Bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cy’ishuri cya Maranyundo girls School bavuga ko ayo masomo azakorerwamo isuzuma mpuzamahanga rya “PISA”2025 basanzwe bayatsinda neza, kandi ko biteguye kuzahesha igihungu ishema nibaramuka batoranyijwe.
Hirwa Teta Keny Loxane yagize Ati”Agira ati: “Ngiriwe amahirwe yo kuba umwe mu bazahagararira ikigo cyacu ndetse n’igihugu twazitwara neza kuko amarushanwa mpuzamahanga dusanzwe tuyakora kandi tukitwara neza cyane, kandi bizatuma tumenya uko uburezi bwacu mu gihugu bumeze mbese ni isuzuma riziye igihe”.
Munezero Parfaite nawe ati: “Mu gihe nzatoranywa niteguye kuba nahagarira igihungu cyanjye neza kuko gutsinda kwacu niko guhesha ishema igihugu cyatubyaye,ubwo rero twizeye ko tuzirwara neza dugatsinda ibyo bazaduha Kandi tuzabishora”.
Umuyobozi wungirije, ushinzwe amasomo muri Maranyundo Girls School, Udahemuka Audace, atangaza ko ari amahirwe akomeye kuba iri shuri ryaratoranyijwe mu mashuri azahagararira u Rwanda muri “PISA”, avuga ko bagomba kwitegura.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera, Gashumba Jacque avuga ko imyiteguro irimbanyije mu mashuri yatoranijwe ndetse ko azakorerwamo isuzuma ribanziriza “PISA” 2025.
Atangaza ko ibi babikora ku bufatanye na NESA kugira ngo mu kwezi kwa Mata 2025, abana bazabe bamaze kumenyera ndetse no kwitegura iri suzuma mpuzamahanga rya “PISA”.
Agira ati: “Iri suzuma mpuzamahanga rizadufasha kurusha gutunganya uburezi bw’u Rwanda twigereranya n’andi mahanga ariko bigafasha n’abanyeshuri kurushaho gutekereza, ubu dukomeje gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kubyumva neza”.
Isuzuma rya PISA 2025 rizitabirwa n’ibihugu 91 byo ku migabane yose igize Isi, harimo bitanu byo muri Afurika, ari byo Kenya, Maroc, Zambia, Egypt n’u Rwanda.
INKURU YA UWIMANA Joselyne