Inzego z’ubuziranenge zasabwe kurushaho kunoza imikorere


Abacuruzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barimo abakora ibicuruzwa biva mu nganda, basabye ko inzego zibishinzwe zakurikirana abacuruza ibyiganano bitujuje ubuziranenge, bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse bigasiga isura mbi ibindi bicuruzwa.

Abaturage nabo batangaje ko batewe impungenge n’ibicuruzwa bijya ku masoko bitujuje ubuziranenge.

Bamwe mu bacuruzi barimo abafite inganda zikora ibinyobwa n’ibiribwa, bavuga ko gutunga ikirango cy’ubuziranenge bituma ibicuruzwa byabo bigira agaciro ku masoko yo mu Rwanda ndetse n’ayo hirya no hino ku isi ndetse abaguzi bakqbigirira icyizere.

Ku rundi ruhande ariko hari ibicuruzwa bikomeje kugaragara ku masoko bitujuje ubuziranenge, bamwe mu bafite inganda bakavuga ko hari abigana ibicuruzwa byabo bakabicuruza mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi nta n’ibyangombwa by’ubuziranenge bafite.

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB kivuga ko hatangwa ibyangombwa by’ubuziranenge ku bacuruzi babisabye ndetse hakagenzurwa niba bubahiriza amabwiriza y’ibyo basabiye ibyo birango.

Ubuyobozi  bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, FDA bugaragaza ko bimwe mu bicuruzwa bisohoka ku masoko bitujuje ubuziranenge, bitewe n’uko abacuruzi batisuzuma buri gihe, nyuma yo kubona ibyangombwa ngo banagenzure  imashini zabo niba zitarangirika.

Umuyobozi mukuru wa FDA, Dr Bienvenu Emile asaba ufite ibicuruzwa kujya anabanza kubyandikisha, kugira ngo ubugenzuzi bujye bworohera ababukora, abafashwe barenze ku mabwiriza agenga ubucuruzi babihanirwe.

Kugeza ubu ibicuruzwa bisaga 700 ni byo bimaze kubona ikirango cy’ubuziranenge, naho ibindi bisaga 250 bikaba byarabonye ikirango cy’uko bifite umwimerere wo kuba byarakorewe mu Rwanda.

 

 

Ange Kayitesi 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.