Impamvu y’uruzinduko rwa Louise Mushikiwabo i Roma kwa Papa


Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa “OIF”, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis i Vatican, hakaba hari hagamijwe gushaka ubufatanye mu guha ubufasha abaturage ba Haiti na Liban.

Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki.

Abinyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana.

Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i Vatican ndetse akakirwa na Papa Francis kuko mu 2017 yari mu bagize itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame, ubwo yagiranaga ibiganiro n’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Icyo gihe Louise Mushikiwabo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment