Mu byihutirwa harimo gutangira gukora inkingo mu gihugu-Dr Emile Bienvenu


Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, Dr Emile Bienvenu, yatangaje ko mu byihutirwa mu nshingano yahawe harimo gutegura ibikorwa bisabwa ngo gahunda yo gukora inkingo imbere mu gihugu igerweho.

Dr Bienvenu yemejwe nk’Umuyobozi wa FDA n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Kanama.

Yashyizwe muri izi nshingano mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo ruhereye ku za Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na Newtimes, yavuze ko mu biri mu nshingano za FDA nta na kimwe kizirengagizwa ariko hari ibyihutirwa kurusha ibindi.

Muri ibyo harimo gushira imbaraga mu mabwiriza agenga ibikorerwa imbere mu gihugu bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka yashize aho zashyirwaga mu gushyiraho amabwiriza agenga ibituruka mu mahanga.

Yavuze ko mbere yo gutangira ari ngombwa kubanza kugenzura ibikorwaremezo nkenerwa bizafasha mu ikorwa ry’inkingo, ibikoresho byo kwa muganga, ikoranabuhanga rikoreshwa n’umusaruro uvamo.

Ikindi gikenewe ni ukugirana ubufatanye n’abashoramari bashobora kuza bagashora imari muri urwo rwego.

Ati “Ibyo byarakozwe na Minisiteri zibishinzwe mu gihugu. Kugeza ubu dufite abashoramari bafite ubushake bwo kuza gukorera mu gihugu ndetse bamwe bamaze kuhagera. Icyo navuga ni uko ibiganiro bitegura ikorwa ry’inkingo n’indi miti bigeze ku rwego rwiza. Tuzi abo tuzakorana na bo n’igihe tuzatangirira ariko kugeza ubu nta ruganda ruratangira ariko ibikenewe byose ngo dutangire birateganyijwe.”

Dr Bienvenu yavuze ko ibikorwa nibitangira hazakorwa inkingo zitandukanye ndetse n’indi miti yo kwa muganga mu rwego rwo kwirinda ibihombo bishobora kubaho.

Ati “Iyo tuvuga inkingo ntabwo tuba tuvuga iza Covid-19 gusa, kubera ko tuzakora inkingo zitandukanye. Iyo ukoze urukingo rw’ubwoko bumwe hanyuma icyorezo kikarangira, ugwa mu gihombo kandi ibyo ni byo tudashaka.”

Hagati ariko FDA irasabwa kuba ifite ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa by’inganda zikora ibikoreshwa kwa muganga bwo ku rwego mpuzamahanga bugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Hari inzego enye,nibura idafite urwa gatatu ntishobora kwemerwa ko ibi bikorwa bitangira gukorerwa mu gihugu. Kugeza ubu iki kigo kiri ku rwego rwa mbere, kikaba kiri gukora ibishoboka byose ngo kigere ku rwego rwa kabiri n’urwa gatatu icyarimwe nk’uko Dr Bienvenu yabisobanuye.

Biteganyijwe ko umwaka utaha OMS izaza gukora igenzura ngo irebe niba cyujuje ibisabwa ku rwego rwa kabiri n’urwa gatatu hanyuma ibyo ku rwego rwa kane bikazagerwaho nyuma.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment