Perezida wa Afurika muri bake utunguranye nyuma yo gutsindwa


Perezida wa Zambia ucyuye igihe, Edgard Lungu ku ikubitiro yari yanze kwemera ibyavuye mu matora, ariko ejo hashize kuwa Mbere tariki 16 Kanama 2021, yavuye ku izima ndetse akora ibikorwa na bake mu ba perezida ba Afurika iyo batsinzwe amatora.

 Kuri Twitter ya Edgard Lungu yashimiye abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu mwaka wa 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016.

Ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.”

Yakomeje agira ati “Kuwa Kane tariki 12 Kanama 2021, twagize amatora rusange. Komisiyo y’Amatora yatangaje amajwi ya nyuma. Nkurikije ibyavuyemo, nzubahiriza ibyo Itegeko Nshinga rivuga ku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro”.

Lungu yashimiye ugiye kumusimbura, Hakainde Hichilema, agira ati “Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida watowe Nyakubahwa Hakainde Hichilema watorewe kuba Perezida wa karindwi. Ndashimira kandi abitabiriye amatora bagatsinda mu nzego zitandukanye. Ku bataratsinze, buri gihe haba hari andi mahirwe.”

Perezida Lungu kandi yashimye abamutoye nubwo atabashije gutsinda, abasaba gukomeza kumushyigikira n’ishyaka rye.

Komisiyo y’amatora muri Zambia yatangaje ko Hichilema utavugaga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze amatora ya Perezida aherutse, agatorwa ku majwi 2,810,777 mu gihe Lungu we yatowe n’abantu 1,814,201 mu matora yabaye kuwa Kane ushize.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.