Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda Isheja Sandrine mu mirimo mishya


Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM, kugeza ubu yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa “Executive Director” w’inama y’igihugu y’abahanzi. Ni nyuma y’aho yari amaze amezi agera kuri atatu Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza (umuhungu wa Ambasaderi Habineza Joseph) bari mu kazi ko gufasha mu bikorwa bya buri munsi Inama y’Igihugu y’abahanzi.

Jean Michel Habineza umuhungu wa Amb. Habineza Joseph yagizwe Umuyobozi Ushinzwe imishinga mu nama y’Igihugu y’abahanzi.

Ni akazi bahawe nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’abahanzi isabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubafasha kubona abakozi bahoraho babafasha mu mirimo yo guteza imbere abahanzi.

Kugeza ubu aba bakozi bafite ibiro nyubako ikoreramo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aho n’ubundi Inama y’Igihugu y’Abahanzi yahawe gukorera.

Aba bombi bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’abahanzi hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere Inama y’igihugu y’abahanzi.

Munezero Ferdinand, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi yatangaje ko aba bakozi bashya uru rwego rwungutse babitezeho kubafasha mu guhuza ibikorwa by’abahanzi no gushakira hamwe uko uru rwego rwatera imbere.

Ati “Murabizi ko urwego rwacu rwari rutarakomera ku buryo wavuga ko yaba njye n’abo dufatanya kuruyobora twajya turukorera akazi iminsi yose, wasangaga bitugora kuko tuba dusabwa gukora indi mirimo kugira ngo imiryango yacu ibeho neza. Twasabye Minisiteri ko yadufasha kubona abakozi badufasha kandi turabashimira ko batwumvise.”

 

IHIRWE Chris

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment