Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe


Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata 2021, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique  Prof. Faustin Archange Touadera, yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo Gihugu “MINUSCA”.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. Ni ibirori byabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu “Palais de la Renaissance” biherereye mu Murwa Mukuru, i Bangui.

Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt7 yambitswe umudali wagenewe Umugaba w’Ingabo (Grade de Commandeur), abasirikare bakuru bahabwa imidali yabagenewe (Grade d’Officiers), ba suzofisiye bahabwa iyabagenewe (Grade de Chevalier) mu gihe abasirikare bato bagenewe imidali ibashimira ubwitange mu bya gisirikare (Grade de Etoile du Mérite Militaire).

Perezida Touadéra yashimiye Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko na MINUSCA muri rusange, ku mbaraga bashyize mu gutanga umusanzu ugamije kugarura amahoro n’umutuzo muri Santarafurika kuva ubwo butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwatangira kugeza ubu.

Yagize ati: “Ndagira ngo nshimire by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, na MINUSCA muri rusange, basohoje ubutumwa bagaragaza ubwitange bwo ku rwego ruhanitse kubera guharanira amahoro. Abaturage ba Repubulika ya Santarafurika bazirikana ingufu zashyizwe mu kongera kugarura amahoro mu Gihugu cyacu.”

Mu izina ry’Ingabo z’u rwanda, Umuyobozi  wa batayo yambitswe imidali  Lt Col JB Safari, yashimiye Perezida Touadéra kuba agaragaje kuzirikana umuhate w’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko ndetse na we ashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ku buryo bushyigikira Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo gusohoza ubutumwa.

Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe ni abageze mu butumwa bwo kubungabunga mahoro muri Centrafrique tariki ya 20 Werurwe 2020, bakaba bamaze igihe kirenga umwaka muri ubwo butumwa bahuriyemo n’akazi kadasanzwe mu bihe bitoroshye Isi yose yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19.

Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye birimo kurinda Umukuru w’Igihugu, gucunga umutekno wa site zo mu Murwa Mukuru wa Bangui ndetse zicunga umutekano w’amatora ya Perezida n’ay’abadepite yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment