Abagore n’abakobwa bahohotewe bagenewe ubufasha mu mategeko na bagenzi babo


Kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2021, abavoka b’abagore bari mu Rugaga Nyarwanda rw’Abavoka “Rwanda Bar Association-RBA” baratangiza icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa none.

Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z’akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z’abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.

Ni icyumweru kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n’abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n’ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n’abavoka b’abagore.

Ati “Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n’abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n’abari muri za gereza.”

Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore b’Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).

Umwe mu bagize Inama Nyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.

Ati “Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry’umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n’ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.”

Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n’ibihugu byigira ku Rwanda.

Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka rugizwe n’abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment