Rubavu: Akaboga katumye yiyambura ubuzima


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba mu mudugudu wa Ruhangiro, akagari ka Kabirizi,  umurenge wa Rugerero, nibwo Rukara Athanase wari ufite imyaka 27 yiyahuye akoresheje umugozi, umugore we akaba yatangaje ko yabitewe n’amadeni y’ibihumbi 80 by’inyama yari yarikopesheje.

Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru.

Ati “Biravugwa ko byatewe n’ideni ry’inyama zifite agaciro k’ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha ayo mafaranga ngo yishyure. Bakomeje kumwishyuza ahitamo kwiyahura.”

Yakomeje asaba abaturage kujya bageza ku buyobozi ibibazo bafite kuko nk’ibihumbi 80 bitari kubura aho kugira ngo igihugu kibure umuntu.

Abaturage bavuga ko mukuru we yari yaramwimye amafaranga kuko na we hari andi yari amurimo. Nyakwigendera asize abana batatu n’umugore.

KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment