Ibyo Perezida Kagame yatangaje mu iserukiramuco “Kusi Ideas Festival”


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Iserukiramuco “Kusi Ideas Festival” ritegurwa n’Ikigo k’itangazamakuru Nation Media Group (NMG) guhera mu mwaka wa 2019.

Iryo serukiramuco (Festival) ni gahunda ishingiye ku kungurana ibitekerezo bigamije kurebera hamwe icyateza imbere Umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu kinyejana cya 21. Ni ibirori bikorwa mu buryo bwo kureba uko hashorwa imari mu dushyatndetse no mu mahirwe yabyazwamo umusaruro ugeza Afurika ku nsinzi ijyanye n’icyerekezo 2050.

Perezida Kenyatta Uhuru nawe yari yitabiriye iri serukiramuco

Ibirori by’uyu munsi byabereye mu Ntara ya Kisumu yo mu Burengerazuba bwa Kenya, byafunguwe ku mugaragaro na Perezida Uhuru Kenyatta, mu gihe Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye yifashishije ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yashimiye NMG yateguye ikiciro cya kabiri cya Kusi Ideas Festival muri ibi bihe bigoranye, nyuma y’icya mbere giheruka kubera mu Rwanda mu pera z’umwaka wa  2019.

Yavuze ko mu mwaka ushize nta wigeze atekereza ko Isi yaba iri mu bihe bigoye nk’ibyo irimo uyu munsi, aho icyorezo cya COVID-19 kibasiye Isi, kuri ubu kikaba kimaze guhitana abasaga miriyoni imwe n’igice muri miriyoni 68 banduye barimo abakabakaba miriyoni 20 bakirwaye.

Mu bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo harimo abo ku Mugabane w’Afurika ibihumbi 54 muri miriyoni zisaga ebyiri zimaze gutahurwaho icyo cyorezo, mu gihe abakirwaye babarirwa mu bihumbi 200.

Perezida Kagame yagize ati “Hari ibyagiye bihwihwiswa ku mpamvu Afurika yaba irimo kwitwara neza mu guhangana na COVID-19 neza kurusha uko byari byitezwe, ariko igifite agaciro mu by’ukuri ni uko amasomo twize, n’ibisubizo twishatsemo bizadufasha gusubira ku murongo turi kumwe. Gukomeza ubufatanye ni ingirakamaro kugira ngo tuzave muri ibi bihe mu mahoro, ishyan’ihirwe.”

Icyuma cyabereyemo Kusi Ideas Festival muri Kenya

Yakomeje agaruka ku rugero rw’ubufatanye Abanyafurika bagomba gushyiramo ingufu kurusha ahandi, harimo gahunda y’Isoko Rusange izatangirana n’umwaka utaha, kwimakaza ikoranabuhanga ndetse no gushyira mu bikorwa indi migambi yose ibihugu by’Afurika byatekereje gukorera hamwe.

Ati “Nubwo hari COVID-19, abaturage bacu baracyakeneye kugenderanirana hagati y’Afurika mu buryo buboroheye, bakabasha guhura na bagenzi babo b’Abanyafurika mu buryo busobanutse. Tugomba guharanira ko biva mu nzozi tukaguma kuri gahunda y’Isoko Rusange ry’Afurika, n’ibindi bintu byose twatekereje gukorera hamwe. ”

Yakomeje ashimangira ko ibyo bizagerwaho ari uko ikoranabuhanga na ryo bibyajwe umusaruro.

By’umwihariko yavuze ko muri Afurika y’Iburasirazuba, ari na ho Iserukiramuco rifite inkomoko, abahatuye bafite impano kamere zo gushaka ibisubizo bizafasha abaturage bakomeje kwiyongera kugera ku bukungu.

Nation Media Group (NMG) yatangije Kusi Ideas Festival nka kimwe mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 yari imaze, ariko inagira uruhare mu isoko ry’ibitekerezo byafasha gukemura ingorabahizi Afurika ihura na zo muri iki kinyejana.

Inkomoko y’inyito y’iryo serukiramuco ni ijambo Kusi risobanura imiyaga yo mu Majyepfo y’Inyanja y’u Buhinde ihuha hagati y’ukwezi kwa Mata kugeza mu Kuboza, yagiye yoroshya ubucuruzi bw’Afurika n’Asiya mu myaka ibihumbi n’ibihumbi bishize.

Uretse ubucuruzi, Kusi n’indi miyaga yo mu nyanja byagiye bituma abatuye ku migabane itandukanye basangira umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse bigira uruhare mu kubaka amateka y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bikora ku Nyanja y’u Buhinde ndetse n’ibindi byose bikora kuri iyo nyanja.

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment