Abakora udupfukamunwa bagiye gufasha abatishoboye guhangana na Covid-19


Ihuriro ry’inganda zikora udupfukamunwa ryatangije ubukangurambaga bwo kutwambara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abatishoboye bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bakaduhabwa ku buntu.

Iri huriro rivuga ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe #Mask4allRw, cyateguwe hashingiwe ku muco Abanyarwanda basanganywe wo kwishakamo ibisubizo no kurwanya COVID-19. Intego ngo ni iy’uko nta Munyarwanda ugomba gusigarana imbogamizi yo kutabona agapfukamunwa.

Hifashishjwe ikoranabuhanga, ku mbuga nkoranyambaga, inzego zinyuranye zagaragaje ko zifatanyije n’iri huriro muri iki gikorwa; ziyemeza udupfukamunwa zigomba gutanga mu gushyigikira iyo gahunda.

Swaib Munyawera uhagarariye Mask Investment Ltd akaba n’ Umuhuzabikorwa w’ubu bukangurambaga, yagize ati: “Kurwanya COVID-19 bisaba guhuza imbaraga mu gushyigikira ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo”.

Agaragaza ko hari abatari bake bagorwa no kubona ubushobozi bwo kugura udupfukamunwa buri gihe, aho usanga bamwe bakomeza gukoresha utwakagombye kuba tutagikoreshwa, twanduye, abandi bakadutizanya, ibyo bikaba bishobora kubashyira mu kaga ko kwandura icyo cyorezo n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Mu bamaze kugaragaza uruhare rwabo mu gushyigikira iki gikorwa harimo Ambasade y’u Budage mu Rwanda izatanga udupfukamunwa ibihumbi 34, umuryango watanze 200, inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo bagenda bagaragaza uruhare rwabo.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment