Icyo abinjira n’abasohoka mu Rwanda bazubahiriza hirindwa Covid-19


Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko gupima Coronavirus ku bashaka kwinjira mu Rwanda ndetse no kujya mu mahanga bizajya bikorwa na Laboratwari y’Igihugu iri mu Mujyi wa Kigali, Umunyarwanda akazajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, umunyamahanga yishyure amadorari 100 ni ukuvuga asaga ibihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe mu  gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo gusubukura ingendo zo mu kirere ku wa 1 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yatangiye gushyiraho uburyo bwo gupima abashaka kujya mu mahanga, nabinjira mu gihugu bagapimwa bakabona ibisubizo mu masaha 24.

Minisitiri w’Ubuzima yagize ati “ Mu minsi iri imbere iyo serivisi izatangira gutangwa, n’abava mu mahanga benshi ni ho tuzajya tubafatira ibipimo tukabasuzuma tureba ko badafite iriya ndwara ya Covid-19″.

Yakomeje agaragaza ko uburyo bwo gusuzuma icyorezo cya Covid-19 no kwita kubagaragayeho ubu bwandu bukomeje kugenda bushyirwamo ingufu, aho nko mu bijyanye no gusuzuma bavuya ku bantu 300 basuzumaga ku munsi mu ntangiriro iki cyorezo kimaze kugaragara mu Rwanda, ubu bakaba bageze ku bantu ibihumbi 4 basuzumwa ku munsi mu gihugu. Gusuzuma bikorerwa mu bitaro 5 biri hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yasabye Abanyarwanda kuzirikana ko indwara ya Covid-19 ifite ingaruka haba ku muntu ku giti ke no ku gihugu muri rusange, bityo bakwiye gukomeza kwirinda bakurikiza amabwiriza yashyizweho ntibayikeretse kuko ari indwara yica.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment