Rwanda: Impamvu Kirehe nka hamwe mu higanje Covid-19 hatashyizwe mu kato


Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko impamvu akarere ka Rusizi kashyiriweho gahunda idasanzwe ya “Guma Mu Rugo” ari uko icyorezo cya Coronavirus kiri mu baturage bitandukanye n’Akarere ka Kirehe aho kigaragara cyane mu bashoferi batwara amakamyo baba bambukiranya imipaka.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus.

Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe, ndetse n’abagiye bataha bavuye mu mahanga.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye I Kigali muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo koroshya zimwe mu ngamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko kuba ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 zikomeje koroshywa kandi imibare y’abanduye ikomeza kuba myinshi bituruka ku busesenguzi bwakozwe kandi bikwiye.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko muri iyi minsi itatu ishize imibare igaragara ni uko yari hejuru. Ni imibare umuntu yasobanura ko yiganje cyane mu Karere ka Rusizi kandi kashyizwe muri guma mu rugo nk’uko amabwiriza yatanzwe kubera imiterere ya COVID19 muri kariya karere.”

Kuva ku wa 4 Kamena 202, igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu, Nkombo ndetse n’igice cya Gihundwe. Aka karere kagizwe n’imirenge 18.

Igice kinini cy’Akarere ka Rubavu nacyo cyashyiriweho ingamba zirimo kuba ingendo rusange zitemewe ndetse no kuva muri utu turere ujya mu bindi bice by’igihugu kuri ubu ntabwo byemewe.

Ahandi hagaragaye iyo mibare myinshi ni muri Kirehe gusa abenshi mu bagaragaye muri aka karere ni abashoferi batwara amakamyo bitandukanye n’I Rusizi kuko ho icyorezo kiri mu baturage.

Minisitiri Dr Ngamije yakomeje agira ati “Kirehe ntabwo iri mu kato kuko ni abantu bafite uko binjira mu gihugu tugahita tubajyana ahabugenewe, ariko ntabwo icyorezo kiri mu baturage. Twagiye mu masoko, udusanteri tumwe na tumwe dusanga nta cyorezo kiri mu baturage.”

Muri rusange umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda kuwa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 639 bayanduye mu bipimo 99 309 bimaze gufatwa, 347 barayikize mu gihe 290 bakirwaye naho babiri barapfuye.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment