Yazutse nyuma y’amasaha 6 apfuye


Umugore wo mu gihugu cy’Ubwongereza Audrey Schoeman yazutse amaze amasaha 6 apfuye, nyuma yo kugira ubukonje bukabije mu mubiri we, aho  ikipe y’abatabazi yageze kuri uyu mugore hashize amasaha abiri, umubiri we wari wakonje bikabije munsi ya 18C, yagejejwe kwa mu nta kimenyetso na kimwe ko ari muzima.

Ahabanza Audrey ari kumwe n’umugabo we, ahakurikiyeho ari kumwe n’ikipe y’abaganga yamuvuye

Ibi byamubayeho ubwo yari mu rubura mu misozi ya Pyrenees muri Espagne mu kwezi gushize k’Ugushyingo, aho yari yagiye kurira imisozi (hiking).

Abaganga bavuga ko igihe umutima we wahagaze ari cyo kirekire bamaze kubona cyabayeho muri Espagne.

Madamu Schoeman w’imyaka 34, atuye i Barcelona, ubwo yaheraga muri iyi misozi ategereje ubutabazi byageze aho ata ubwenge, umugabo we Rohan avuga ko yari azi ko umugore we yapfuye.

Yabwiye abanyamakuru ati “[mugezeho]…Nasanze atagihumeka, n’umutima utagitera”.

Dr Eduard Argudo wafashije kumugarura mu buzima avuga ko ubukonje bwo muri iriya misozi ari nabwo bwatumye abasha kongera guhumeka.

Mu itangazo yasohoye yanditse ati “Mu by’ukuri byabonekaga ko yapfuye.Ariko twari tuzi ko mu gihe cya hypothermia, yari afite amahirwe macye yo gukira.”

Hypothermia yakingiye ubwonko bwe kwangirika mu gihe butari gukora, nubwo bwose nabyo byari ku nkombe y’urupfu nk’uko muganga Argudo abivuga.

Ati”Iyo umutima uhagarara igihe kingana gutya ku gipimo cy’ubushyuhe gisanzwe, yari kuba yarapfuye.”

Mu gusiganwa n’igihe, abaganga bakoresheje imashini kabuhariwe mu kongera gutembereza amaraso, kuyaha umwuka [oxygen] no kuyasubiza mu muntu.

Mu gihe umubiri we wari ugeze ku gipimo cya 30C, bakoresheje imashini yitwa ’defibrillator’ ishitura umutima, hari hashize amasaha atandatu ubutabazi buhamagawe.

Madamu Schoeman yavuye mu bitaro hashize iminsi 12, afite utubazo ducye two gukora kw’ingingo, no kutumva ikintu cyose ku ntoki kubera ubukonje bukabije [hypothermia] zahuye nabwo.

Avuga ku gukira kwe, Madamu Schoeman avuga ko nta na kimwe azi ku byabaye nyuma yo guhera mu misozi.

Ati Ntabwo nari nzi ibiri kuba nko mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa ibiri, nakangutse gusa ndi mu ndembe”.

Avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira gusoma no kumenya byinshi kuri hypothermia.

Madamu Schoeman avuga ko ari amahirwe kuba ariho kandi abishimira cyane abaganga bamurokoye.

Ati Gusa mu gihe cyabyo, nizeye ko nzongera kubasha kuzamuka imisozi. Sinshaka ko ibyabaye binyambura gukora ibyo nkunda“.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.