Icyamamare Jean Claude Gianadda yasuye abana bafite ubumuga


Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019 icyamamare mu ndirimbo zo gusingiza Imana Jean Claude Gianadda, yasuye abana bafite ubumuga babarizwa muri ‘Centre Inshuti Zacu’ i Gahanga’ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Muri iki kigo harimo abana 43 bafite ubumuga butandukanye, umubare munini ni uw’abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo. Iki kigo cyashinzwe na Gatarena Genevieve Nduwamariya wari umubikira mu muryango w’abasomusiyo nyuma akaza gushinga umuryango w’ababikira witwa Inshuti zabakene.

Ni ikigo yashinze agamije gukemura ibibazo byari byugarije imiryango ifite abana bafite ubumuga wasangaga bafatwa nk’ibikoko cyangwa se umuvumo mu miryango yabo ku buryo aba bana hari aho babaga bameze nk’abateje impagarara ntiberekwe urukundo cyangwa se ngo bitabweho nk’abandi. Iki kigo cyatangiye gukora tariki 17 Gicurasi 2000.

Nyuma yo gutanga sheki y’amayero 1500 yo gufasha abana bafite ubumuga mu gitaramo cya Christus Regnat icyamamare Jean Claude Gianadda yabasuye aranabacurangira.

Umuhanzi w’icyamamare Jean Claude Gianadda w’imyaka 75, yabwiye itangazamakuru ko anejejwe no kuba yasuye aba bana .Ati “Ndishimye cyane nyuma yo gusura iki kigo cyashinzwe n’abihaye Imana, bafite abana 43 bitaho uko bashoboye ndabashimiye. Ni ikimenyetso cy’ububabare bwa Nyagasani’’.

Yakomeje avuga ko nyuma y’amayero 1500 yatanze yo gufasha aba bana azakomeza kubafasha uko azajya abishobozwa kuko ikigo gikeneye byinshi kugira ngo gikomeze kubaho no gufasha aba bana. Arasaba abantu bose kugira umutima ufasha kuko Imana igaragarira mu bababaye.

Soeur Emeritha Nyirandayizeye uyobora iki kigo yashimiye cyane iki cyamamare avuga ko yakoze igikorwa kiza kandi gikomeye, amafaranga yatanze ngo bazayifashisha mu kuzitira iki kigo. Yasabye abandi bakirisitu kugira umutima ufasha nabo bagafasha aba bana uko bifite kuko inkunga ikiri nkeya.

Ati “Inkunga yacu ni nkeya kandi dukenera ibikoresho byinshi nta ngobyi y’abarwayi dufite iyo umwana arwaye n’ijoro biratugora”. Indi mbogamizi kandi ikomeye ni ukubona abafite ubushobozi bwo gukurikirana abana. Icyakora bishimira ko ubu hari intambwe bamaze kugeraho kuko ubu byibura bafite umwana wiga muri kaminuza n’abandi babiri biga muri segonderi n’uwiga mu kiburamwaka. Abakuze badashobora kwiga nabo bagerageza kubigisha imyuga nko kuboha n’ibindi.

Uyu muhanzi Jean Claude Gianadda wo mu Bufaransa wasuye aba bana akanabafasha, ari mu bahanzi bakomeye ku rwego rw’isi mu muziki uzingiza Imana. Amaze gukora indirimbo zigera ku 1000. Yashyize hanze album ye ya mbere mu 1974. Yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo ‘Tiens Ma Lampe Allume’, ‘Jesus me voici devant toi’ n’izindi.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment