Ushinzwe imyitwarire y’abakobwa “Animatrice” mu kigo cy’amashuli cya cya G.S Saint Raphael giherereye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rambura witwa Aloysia Vuganeza w’imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga.
Vuganeza wari usanzwe acuruza ibi biyobyabwenge, yatawe muri yombi biturutse ku makuru abaturage bahaye polisi nayo imuta muri yombi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi.
Yagize ati “Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi aho batuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.”
Polisi yasanze uru rumogi Vuganeza yaruhishe ahantu habiri hatandukanye rumwe yaruhishe mu gikoni urundi yarushyize mu kiraro cy’ingurube.
Nk’uko abarezi n’ababyeyi babitangaza,umubare munini w’abakoresha urumogi mu gasanteri ka Gasiza ari urubyiruko rurimo n’abanyeshuri biga ku bigo 5 biherereye muri kariya gace.
CIP Kayigi yavuze ko bitari bisanzwe ko umurezi acuruza ibiyobyabwenge akayobya urubyiruko kandi ariwe ushinzwe kurukebura aboneraho gusaba abaturage kwamagana ibiyobyabwenge.
@umuringanews.com