Intambwe zagufasha kureka itabi no kwirinda ingaruka zaryo


Usanga hirya no hino duhura n’abantu banyuranye bo ubwabo bivugira ko bazi neza ko nubwo banywa itabi ari umwanzi ukomeye w’ubuzima, ko ariko byabananiye kurivaho, yemwe hari n’umugani ugira uti “icyo umutima ukunze amata aguranwa itabi”, ariko ntibikwiriye kuko itabi ni umwanzi ukomeye w’ubuzima.

Ni muri urwo rwego umuringanews.com, yifashishije ubushakashatsi bunyuranye mu rwego rwo gufasha abakunzi bacu uko bakwirinda itabi ndetse n’ingaruka zaryo.

Ibintu 8 wakora bikagufasha kureka itabi

1.Andika impamvu kureka itabi

Bihe igihe gihagije cyo kubitekerezaho, andika impamvu ziguteye gutuma ureka kunywa itabi.  Urugero ushobora kwandika uburyo itabi rikwangiriza amenyo, itabi rigutera umufuke (impumuro mbi mu kanwa n’ibyuya) bigatuma utisanzura igihe uri kumwe n’umukunzi cg inshuti zawe, kuba rigutera udusebe two mu kanwa twa hato na hato bigatuma udafata ifunguro nk’uko ubyifuza, Kuzigama amafaranga, n’ibindi byinshi bitandukanye.

2.Gira intego ihamye yo kurireka

Gufata intego yo guhagarika ibiyobyabwenge nk’itabi biva ku muntu ku giti cye (personal commitment). Gira intego wumva zikurutira kunywa itabi. Tekereza ku igihe bigutwara n’agaciro k’amafaranga rigutwara. Tangira wirinde ibigare bituma unywa itabi.

3.Ihe igihe ntakuka 

Gena igihe uzahagarikira itabi wibanda ku matariki agize icyo asobanuye cg avuze mu buzima bawe. Fata igihe gihagije witegure mu mutwe no ku mubiri, igihe uhitamo italiki. Iyo taliki igomba kuba aricyo gihe wumva muri wowe ikunogeye, kandi itari iya cyera ku buryo byaba byarakurambiye. Byandike ahantu hihariye, kandi umenyeshe inshuti zawe za hafi (abo mukorana, abo mugendana, abo mwigana, abavandimwe) umunsi wihaye uzahagarikiraho kunywa itabi kandi ko utazarisubira ukundi kuko uzakenera ko bagutera ingabo mu bitugu.

4.Ifashishe ababizobereyemo

Ubwawe birashoboka guhagarika kunywa itabi, ariko ushobora kwegera abaganga, n’abandi bahanga batandukanye, bagufashe gusohoka mu rusobe rwakubereye ihurizo. Hari imiti itangazwa n’abaganga yakwifashishwa n’ushaka  kurivaho igihe bibaye ngombwa. Hari iyo bomeka ku ruhu (Nicotine patch), iyo bahekenya nka shikarete, n’izindi nyinshi zitandukanye. Gusa izo bahekenya nizo bomeka ku mubiri nizo zikunzwe gukoreshwa. Mbere yo kuyifata bwira muganga cg farumasiye niba ugira kimwe muri ibi bibazo nk’uburwayi bw’impyiko, umwijima cg izindi ngaruka waba wakugizeho niba warigeze kuwukoresha.

5.Tangira kugabanya umubare w’amasegareti wafataga ku munsi

Igihe wagiye nko muri siporo cg watembereye irinde kugenda uryitwaje kandi wirinde ubundi buryo bwose bwatuma ubona irindi.

6.Irinde ibyakubera imbarutso yo kurinywa

Irinde ahantu na gahunda byagushora cg abantu mungendana bagushora mu ngeso zo kunywa itabi no kwica gahunda wihaye. Bwira abo mwarisangiraga ko wihaye gahunda yo kurivaho bazajya bareka kurinywa muri kumwe cg bajye kurinywera kure yawe. Irinde amateleviziyo n’imbuga nkoranya mbaga zagushora mu ngeso yo kunywa itabi.

7. Tegura aho uba n’aho ukorera bijyanye n’umunsi wawe wo kureka kunywa itabi

Igihe umunsi wo guhagarika kunywa itabi wihaye wegereje genzura neza ko nta kintu na kimwe wasigaranye cyakongera kugushyira mu gishuko cyo kurisubiraho. Shaka indi myenda itarimo impumuro y’itabi kugira utazumva impumuro yaryo ukongera kurishaka.

8.Hagarika kunywa itabi igihe ubona umunsi wihaye wegereje

Tangira wimenyereze kubaho utanywa itabi, kugira ngo uzagere ku munsi wihaye wumva warabohotse. Kora imyitozo ngororamubiri bizagufasha gusibanganya ibitekerezo byo kunywa itabi.

Kwirinda biruta kwivuza byaba byiza buri muntu ufite ikibazo cyo kunywa itabi yashyira mu bikorwa izi nama zinyuranye zatangajwe n’abashakashatsi banyuranye zo kureka itabi.

Inkuru Yakuwe kuri santé.fr

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment