CECAFA: APR FC yitwaye neza biyiviramo kuyobora itsinda


Kuri uyu munsi tariki 11 Nyakanga Amarushanwa ya CECAFA yo guhatanira igikombe yakomeje, aho APR FC yacakiranye na Heegan FC, umukino wayoroheye dore ko yatangiye umukino itsinda, umukino urangira APR FC itsinze 4-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza iyoboye itsinda C n’amanota 9/9 mu mikino itatu, ikurikirwa na Green Eagles yo muri Zambia yibitseho amanota 6.

Umutoza yari yahinduye abakinnyi bamwe na bamwe babanzaga mu kibuga

abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR:

Ntwari Fiacre

Nshimiyimana Yunussu

Niyomugabo Claude

Manzi Thierry

Rwabuhihi Aime Placide

Nkomezi Alex

Byiringiro Lague

Niyonzima Olivier Sefu

Sugira Ernest

Mushimiyimana Mohamed

Usengimana Danny

Abakinnyi ba Heegan yo muri Somaliya babanje mu kibuga

Mustafi Khaleb Hussein

Abdiram Abdulahi Abdi

Suleiman Said Abdi

Abdinor Essebuliba

Omar Haji Banow

Mahad Ali Ahmed

Abdirizal Ali Mohamed

Mahad Hussein Basey

Nyanzi Ronald

Abdiweli Abdirahman

Abdinajib Nuur Ali

Mu mikino ya  ¼ APR FC izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda D mu gihe Green Eagles izahura n’izaba yabaye iya mbere muri iryo tsinda.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, aho hazakinwa imikino isoza itsinda B rikinira i Huye, aho Bandari FC izahura na Azam FC, mu gihe Mukura izakina na KCCA guhera saa 18:00.

 

IHIRWE Chriss

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment