Imiterere y’imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda


U Rwanda ruzakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42 guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, aho Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports ziri mu makipe 16 azaryitabira, iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu mwaka wa 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari agabanywa amakipe atatu ya mbere. Dore uko amatsinda y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa ateye.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda

Itsinda A: Rayon Sports (u Rwanda), TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).

Itsinda B: Azam FC (Tanzanie), Mukura VS (u Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).

Itsinda C: APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Buffaloes (Zambie), Heegan FC (Somalie).

Itsinda D: Gor Mahia FC (Kenya), DCMP (RDC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibouti).

Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu guteza imbere iri rushanwa, aho amaze imyaka igera kuri 20 aritera inkunga, anahamya ko iri rushanwa rishimangira kwibohora k’u Rwanda uyu mwaka rizabera mu mijyi itatu ariyo Rubavu, Huye na Kigali ndetse ashishikariza abafana kuzitabira imikino.

CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu,  aho APR FC yegukanye iri rushanwa inshuro eshatu muri eshanu ryabereye i Kigali.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryasubukuriwe muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1. APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Amakipe yatumiwe ni TP Mazembe na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kongeraho Green Buffaloes yo muri Zambia. Itsinda A na C, yombi azakinira i Kigali, itsinda B rizakinira i Huye mu gihe itsinda D rizakinira i Rubavu.

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment