Baremeza ko ababo bapfuye, itegeko ryo rikabisobanura ukundi


Abo mu miryango y’abagwiriwe n’ikirombe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2019, bo mu Murenge wa Kabacuzi bakomeje kwemeza ko abagabo babo bapfuye nubwo imirambo yabo itaraboneka, cyane ko bafite ibimenyetso by’uko abagabo babo bagwiriwe n’ikirombe kuko hari inkweto zabo zasigaye hejuru, mu gihe amategeko avuga ko iyo umubiri w’umuntu utaraboneka ngo byemezwe ko yapfuye cyangwa yazimiye aba afatwa nk’ukiriho. Bariya bagabo ngo bizafata imyaka 5 ngo byemezwe ko bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yatangaje  ko nyuma yo gukoresha imbaraga zinyuranye kugira ngo babone bariya bagabo babiri bivugwa ko bagwiriwe n’ikirombe bikanga, ikibazo bakigejeje ku rukiko ruvuga ko itegeko risobanura ko umuntu yitwa ko yazimiye iyo hashize imyaka ibiri, akitwa ko yapfuye iyo hashize imyaka itanu. Ibi ngo ni ibivugwa n’Itegeko.

Umunyamategeko  Me Rukundo yagize icyo avuga ku bijyanye n’iri tegeko. Ati “Itegeko iyo rishyirwaho haba haratekerejwe ibyo byose, N’ubwo umuntu yaba afite 99 % y’ibimenyetso byemeza ko runaka yapfuye ariko itegeko ryo riba rigomba kwitonda. Amategeko yo aba yarashyizweho areba bose, ntabwo yo ateganya iby’ibimenyetso bamwe bashobora kwita simusig”.

Hageze aho hitabazwa amategeko muri iki kibazo cy’aba bagabo babiri, ubwo ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka wa 2019 nibwo aba bagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kuvuga ko bagwiriwe  n’ikirombe cya Kibyimba giherereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko  cyakomanyirijwe kuva mu mwaka 1996 kubera impamvu z’umutekano.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment