Abantu 2 bapfuye muri Uganda abandi 100 bararembye


Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu gace ka Karamoja, Abantu babiri bamaze gupfa , abarenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma bahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi “PAM” imaze imyaka igera kuri 50 itanga ibyo kurya muri kano gace.

Umugore witwa Chemkany Stiango w’imyaka 50 ukomoka mu gace kitwa Amudat yapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Uyu  Nyakwigendera yapfuye yari afite abana batanu nabo bari mu bantu 50 bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Karita III.

Undi muntu wo mu gace kitwa Napak nawe yapfuye ku munsi w’ejo, mu gihe abandi barenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma bahawe na PAM ishinzwe ibiribwa ku isi. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo PAM yagemuriye agace ka Karamoja ibyo  kurya nk’uko byari bisanzwe ariko kuri iyi nshuro byari byuzuyemo uburozi bihemukira bikomeye abaturage babiriye.

Umuyobozi w’agace ka Chepkwararat,Peter Apamayuwa,yavuze ko abantu benshi bahise batangira gucibwamo no kuruka nyuma yo kunywa iki gikoma bahawe na PAM. Ati “Byari biteye ubwoba kuko ahagana saa kumi n’ebyiri imodoka za UN na leta ya Uganda zanyuranagamo zitwara abantu baturutse mu byaro bitandukanye bigize agace ka Karita aibajyana ku bitaro.”

Undi muyobozi wa Karitta,Joshua Lokapel yavuze ko nyuma ya Stiango hari undi muntu wapfuye ndetse avuga ko Leta ya Uganda nitazana imiti vuba hari abandi barembye bashobora gupfa.

Nyuma y’aho ibi byokurya bimereye nabi aba banya Uganda bigatuma babiri bahasiga ubuzima, PAM/WFP yatangiye iperereza ku biribwa byaketsweho gushyirwamo uburozi byahawe aba baturage ba Uganda ndetse ihita inabihagarika by’agateganyo.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment