Imfashanyigisho ku mirire n’isuku by’abana yashyizwe ku mugaragaro yitezweho byinshi


Hasohotse imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kwigisha ku mirire n’isuku by’abana, ikaba yashyizwe ku mugaragaro n’Ikigo cy’igihugu cy’imikurire y’abana bato, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Nadine Umutoni Gatsinzi yemeza ko iyi mfashanyigisho izafasha ababyeyi kumenya uko imitekere myiza ku bana ikorwa no kungera isuku mu byo babakorera.

Imfashanyigisho yitezweho kuzagira uruhare mu kurwanya imirire mibi yibasira abana

Muri iriya mfashanyigisho ababyeyi bazasangamo imirongo migari yerekana uko abana bakura, ibiciro by’imyaka runaka n’indyo ijyanirana nacyo, byose bibangikanye n’amabwiriza y’isuku.

Umutoni avuga ko iriya mfashanyigisho izongerera ubumenyi ababyeyi bwerekeye uko barushaho kunoza isuku y’abo ubwabo, aho batuye, abana babo, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amafunguro abagenewe. Ati “ Ababyeyi uko bazagenda basoma iyi mfashanyigisho ni ko bazagenda bayishyira mu bikorwa bigatuma imirire n’imikurire by’abana biba byiza kurushaho.”

Yemeza ko mu by’ukuri nta gishya kirimo ahubwo icyabayeho ari uguhuriza hamwe ibikenewe byose mu kongera isuku n’imirire myiza ku bana kugira ngo ababyeyi cyangwa undi wese ubishatse abibone hafi, biri kumwe. Ati “Ni uburyo bwo guhuriza hamwe ubumenyi bujyanye n’imikurire y’umwana muto cyane tukabamenyesha uburyo bigomba gukorwa.”

Ubumenyi bukubiye muri iyi mfashanyigisho buzafasha n’abarezi kurushaho gutegurira abana indyo yuzuye ku mashuri yabo aho bafata ifunguro rya saa sita.

Dr Anita Assiimwe umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imbonezamikurire y’abana yasabye ko inyandiko iri muri iyi mfashanyigisho yashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo n’abaturage basanzwe ariko bazi gusoma Ikinyarwanda bazungukirwe n’ubumenyi burimo. Ati “ Turifuza ko iyi gahunda ishyirwa no mu Kinyarwanda kuko ubutumwa bukubiyemo si ubw’abayobozi cyangwa abize indimi z’amahanga gusa ahubwo bugenewe n’abaturage basanzwe bakamenya uko imitekere igamije imirire myiza n’isuku bikorwa”.

Iyi mfashanyigisho igamije guhindura imyumvire ku mikurire y’umwana bato irimo imirire n’isuku izagenderwaho kugeza mu mwaka wa 2024. U Rwanda rwiyemeje ko muri uyu mwaka ikibazo cy’abana bagwingira kizagabanuka ku kigero cya 15%.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment