Ku nshuro ya mbere ihuriro Nyafurika ryita ku bidukikije mu Rwanda


Ihuriro rizahuza abarenga 1 000,  barimo abashoramari, abashyiraho za politiki n’abahanga mu by’imari bazaturuka hirya no hino muri Afurika kugira ngo basangire inararibonye ku bukungu butangiza Ibidukikije n’iteramberre ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe, iri huriro rizabera mu Rwanda akaba ari irya mbere ribaye muri Afurika.  Iri huriro rizamara rizatangira ku wa 26 risozwe kuwa 30 Ugushyingo, rikazabera muri Kigali Convention Centre n’ahandi hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’amashyamba Dr Biruta Vincent yemeje ko iri huriro ari irya agaciro muri Afurika

Iri huriro rizubaka ubufatanye hagati y’abakora mu byerekeye ubukungu butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi rihe abafatanyabikorwa mu iterambere urubuga rwo kubaka imikoranire yihutisha gahunda y’ubukungu butangiza ibidukikije. Abazitabira iri huriro bazaganira ku mahirwe yazanwa na gahunda y’iterambere ritangiza ibidukikije ndetse n’imbogamizi zijyanye n’uyu mugabane.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Biruta Vincent, yatangaje ko iri huriro ari ingirakamaro kuko Afurika ikeneye kugera ku iterambere rinoze ryita ku bidukikije, ati “Kugira ngo Afurika igere ku ntego yishyiriyeho, iterambere ryacu rigomba kuba rinoze, ryita ku bidukikije kandi ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe”.

Iri huriro riziga byimbitse ku nsanganyamatsiko yaryo binyuze mu nama yo ku rwego rwo hejuru kuri Politiki n’Ingamba, ibiganiro byo ku rwego rwa tekiniki ku gutera inkunga ibyerekeye ihindagurika ry’ikirere n’ibikorwaremezo biramba, ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije, imurikabikorwa ndetse no gusura ibikorwa bitandukanye biri mu kerekezo cy’iterambere ritangiza ibidukikije.

Insanganyamatsiko y’iri huriro igira iti “kugira ngo habeho Afurika yita ku bidukikije kandi ihangana n’imihidagurikire y’ibihe”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment