Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabonye umuyobozi mushya


Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa “OIF” Mushikiwabo Louise, yasezeye ku bo bakoranye mu myaka icyenda ishize avuga ko yishimiye ko Minisiteri isigaye ahantu heza, yahererekanyije ububasha na Dr Sezibera Richard wamusimbuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ihererekanya bubasha hagati ya Minisitiri Dr Sezibera Richard na Mushikiwabo

Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu, ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima”.

Nyuma yo guhererekanya ububasha, aba bombi baramukanyije, Mushikiwabo yongorera umusimbuye  anamwenyura. Abari mu cyumba bahise bakoma mu mashyi.

Ifoto y’urwibutso ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Minisitiri Dr Sezibera Richard yashimiye Mushikiwabo wazamuye Minisiteri mu ruhando mpuzamahanga, dipolomasi y’u Rwanda ifite icyerecyezo kizima kandi ibihe yanyuzemo bituma igira imbaraga n’icyizere cy’ahazaza.

Yanashimiye Mushikiwabo uko yitwaye, aho yemeje ko hari ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga benshi ariko nta bahari bameze nka Mushikiwabo. Ati “Uko igihugu gitera imbere ni ko na dipolomasi itera imbere. Dipolomasi yo kongera kubaka igihugu,  iyo turimo yubashywe n’amahanga kandi ifite icyerekezo kigaragara. Dufite n’igana mu cyerekezo 2050 na yo izaba ifite uko imeze.”

Dr Sezibera Richard wahawe kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF, akaba yari asanzwe ari Senateri, abaye Minisitiri wa 21 uyoboye MINAFFET.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment