Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukwakira 2018, ubwo De Bonheur Jeanne D’Arc wari Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi yahererekanyaga ububasha n’umusimbuye, yagize ikiniga afata umwanya muto wo kubanza gutuza mbere yo gukomeza ijambo rye, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri kuva kuwa 31 Kanama 2017, yanashimiye Minisitiri Kamayirese umusimbuye ko yamubereye umuvandimwe akamugira inama nk’umuntu umaze igihe muri Guverinoma.
Kamayirese Germaine yahawe inshingano z’iyi Minisiteri yahinduye inshingano yitwa iy’Ubutabazi, Minisitiri Kamayirese yashimiye uwo asimbuye akazi yakoze n’ibyo yagejeje kuri iyo minisiteri, avuga ko agiye gukomereza aho afatanyije n’abandi bakozi. Ati “Gukorera hamwe ngira ngo ni ihame ridakuka, yaba iyi minisiteri, yaba igihugu cyacu, muzi ko ariyo ntego, ari nayo nshingano kugira ngo tugeze iterambere ku gihugu, noneho byaza ku gutabara abanyarwanda bikavuga ko ari umwihariko udasanzwe”.
Minisitiri Kamayirese yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Yagizwe Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 19 Ukwakira 2018.
NIYONZIMA Theogene