Mu rugo rw’umuturage mu Karere ka Rubavu habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside


Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Nyirabigogo mu Murenge wa Kanzenze, mu Karere ka Rubavu, habonetse imibiri umunani y’Abatutsi bishwe muri jenoside  mu 1994.

Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze, mu Mudugudu wa Mizingo habonetse imibiri 8 y’abatutsi bishwe muri genoside yakorewe abatutsi mu 1994

Iyo mibiri yabonetse ubwo abakozi baviduraga ubwiherero mu rugo rw’umuturage witwa Hakomerimana Jean Baptiste.  Mu gihe cya jenoside urwo rugo rwari urwa Bizimana Boniface.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzeze, Nyiransengiyumva Monique, yabwiye Radio Rwanda, ko iyi mibiri yabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni umunani yari hamwe muri icyo cyobo cy’ubwiherero. Bakimara kuyibona umuturage nyir’urugo yahise abitumenyesha”.

Umwe mu barokocyeye jenoside muri aka gace, Sebikumi Charles, yavuze ko muri iyi mibiri yabashije kumenyamo nyina wabo, ariko kandi ngo abiciwe aho hantu ari benshi ugereranyije n’imibiri yabonetse.

Yagize ati “Hari bariyeri ikomeye, abavaga mu ishyamba cyangwa se abo bakuraga hano hafi babazanaga kubicira hano. Abari batuye hano banze gutanga amakuru ngo tumenye aho abacu bicwaga bagiye bajugunywa,  niyo mpamvu tugomba gukomeza gushakisha’’.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze busaba abari batuye muri aka gace n’abandi baba bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, gutanga amakuru y’aho ikiri kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment