AS Kigali yabujije APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe hakiri kare


APR FC yasabwaga gutsinda umukino w’ikirarane wayihuje na AS Kigali  ngo yegukane igikombe cya shampiyona hakiri kare, ariko igitego cyo mu minota ya nyuma cya AS Kigali cyishe ibirori byayo kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC niyo yatangiye neza cyane uyu mukino kuko ku munota wa 3 gusa,Kwitonda Bacca yacenze Ishimwe Saleh, ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Mbaoma washyizeho umutwe, ku bw’amahirwe ye make ufatwa na Hakizimana Adolphe.

Icyakora ntibyatinze ku munota wa 13,AS Kigali ifungura amazamu ibifashijwemo na Ishimwe Fiston,ku mupira yahawe na Felix Kone.

Ku munota wa 15,Kwitonda Alain Bacca yishyuriye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igitego,nyuma yo guhererekanya neza kwa bagenzi be. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Ku munota wa 81,Rucogoza Eliasa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo itukura, nyuma yo gukubita inkokora Ruboneka Bosco.

Mu gihe abafana ba APR FC bishimiraga ko iminota 90 irangiye bari hejuru ndetse bagiye gutwara igikombe, AS Kigali yabababaje irabishyura ku munota wa 2 mu nyongera itanu bari bashyizeho.

Benedata Janvier niwe wahagaritse ibyishimo bya APR FC,ubwo yateraga ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Ndzila ntiyagira icyo akora. Umukino warangiye ikipe ya AS Kigali itsinze APR FC ibitego 2.

Kunganya bitumye Ikipe ya APR FC isabwa byibuze irindi nota rimwe kugira ngo yegukane Shampiyona kuko igize amanota 60, irusha Rayon Sports 12 mu gihe hasigaye imikino ine.

 

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment