Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga muri CHK


Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK, bakurikiye inzira y’urwango n’amacakubiri kugeza ubwo batatiye indangagaciro yo gutanga ubuzima bakica bagenzi babo bakoranaga b’Abatutsi n’abandi baturage babahungiyeho. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiye mu bitaro bya CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakahaburira ubuzima.

Abakozi b’ibi bitaro bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoraga muri CHUK bagaragaje ko hari abaganga barangwaga n’ivanguramoko ndetse banagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr Tharcisse Mpunga, yavuze ko abakozi bari muri ibi bitaro ubu bahamagarirwa gutanga serivisi batavangura ababagana, kugira ngo bagarure icyizere Abanyarwanda batakarije abaganga bishe abantu.

Ati “CHUK mbere ya Jenoside byari ibitaro bikomeye bibamo abaganga b’inzobere, bafite ubumenyi ariko bijanditse muri Jenoside. Abandi barahizwe bicwa na bagenzi babo, haba mu kazi ndetse n’imiryango yabo, byerekana ko abaganga bateshutse ku mahame yabo.”

“Jenoside yatubereye ikimenyetso gikomeye, ko uwo uri we wese igihe kigeze ushobora gutakaza ubuzima. Abakozi dufite ubu baracyari bato, bari mu gihugu cyiza kiriza amacakubiri, umukoro bafite ni uwo guhindura amateka yaranze Igihugu babihereye mu gutanga serivisi batavangura, kugira ngo bagarurire icyizere Abanyarwanda bari baratakaje kuko muganga wari ushinzwe kubavura yahindutse umwanzi akanabica.”

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille yanenze abaganga n’abaforomo bagize uruhare mu kwica Abatutsi, kuko bihabanye n’amahame y’umwuga wabo.

Ati “Turinenga ko abaganga batatiriye inshingano, impuhwe, amahame y’umwuga yo kwita ku barwayi, maze bajya mu byo bigishwaga byo kwanga no gukora Jenoside. Ikindi ni umwanya wo kwibuka abari Abaforomo n’Abaganga bazize Jenoside, rero ubutumwa dutanga ni ihumure”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi, abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bakangurirwa gukorera hamwe haba mu kazi no hanze yako.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment