Abaturarwanda baraburirwa n’iteganyagihe ry’iminsi 8 isigaye


Iteganyagihe ry’iminsi 10 ryasohowe kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 180, ikazaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura igwa muri iki gice. Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyateguje ko mu minsi icumi iri imbere hateganyijwe imvura nyinshi cyane irimo n’inkuba, gisaba abaturage kurushaho kwitwararika.

Ni iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu. Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 100.”

“Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

Iyi miyaga idasanzwe imara igihe gito kiri hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri, izana ibicu biremereye bitanga imvura iruta isanzwe igwa, n’igabanuka ry’ubushyuhe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani henshi mu gihugu.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe ishobora guteza ibiza bituruka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka ndetse no mu migezi.”

“Ibiza biteganyijwe birimo isuri n’inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri n’imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga. Abahinzi bagirwa inama yo gukoresha neza amazi y’imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y’igihembwe cy’ihinga, ariko banita cyane ku bikorwa byo kurwanya isuri n’imyuzure.”

Meteo Rwanda kandi ivuga ko hateganyijwe ibihu ndetse no kunyerera kw’imihanda y’itaka, bishobora kubangamira imigendekere myiza mu mihanda.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 180 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uburasirazuba n’amajyaruguru y’uturere twa Rusizi na Rubavu, ibice byinshi by’akarere ka Nyamasheke no mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’akarere ka Gicumbi niby’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu bice bicye by’uturere twa Huye na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Intara y’Iburasirazuba no mu majyepfo y’akarere ka Bugesera.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

Mu gice cya gatatu cya Werurwe 2023 kandi hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi mu Rwanda buzaba buri hagati ya dogere celcius 18 na 28.

Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment